Uyu mwaka Akarere ka kamonyi niko gatwaye umwanya wa 1 mu gihugu mu gukurikirana no kuyobora neza ibikorwa by'Urugerero
Ku rwego rw'Intara, mu mudugudu wa Rwimondo, Umurenge Rugalika akarere ka kamonyi habereye ibirori byo gusoza ibikorwa by'Itorero ry'Inkomezabigwi icyiciro cya 11.Uyu mwaka Akarere ka kamonyi niko gatwaye umwanya wa 1 mu gihugu mu gukurikirana no kuyobora neza ibikorwa by'Urugerero. Bimwe mu bikorwa bakoze harimo kubaka center” igihango cy’urungano”iyi center igizwe na salle y’imyidagaduro, ibibuga by’imikino ndetse n’amazu azajya akorerwamo imirimo itandukanye.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) bwana Eric Uwitonze niwe washyikirije ubuyobozi bw'Akarere inka y'ubumanzi, mu rwego rwo gushimira Akarere ku bikorwa by'indashyikirwa by'Intore ku rugerero, byatumye gahiga utundi.

hatanzwe ibihembo kandi ku bafatanyabikorwa b'Akarere n'abantu ku giti cyabo kubera uruhare bagize mu mitegurire n'imigendekere myiza y'Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 11.

Mu ijambo rya Guverineri wari umushyitsi mukuru yibukije intore zivuye ku rugerero Kwirinda gutakaza umuco w'ubutore birinda Kunywa inzoga nyinshi n’itabi ririmo ibiyobyabwenge ndetse n'ubusambanyi . yasoje abashishikariza Guharanira iterambere barinda ibyagezweho.

inka y'ubumanzi yahawe akarere ka Kamonyi