Uruganda rwa Anjia Rukora sima, imwe mu nkingi y’Iterambere ry’Akarere ka Muhanga

Ikigo West Holding Group, nyiri Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd, kimaze gushora miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu ruganda rukora sima, Anjia Prefabricated Construction Rwanda LTD. Uru ruganda rwubatswe ku buryo bugezweho, rukaba ruherereye mu Karere ka Muhanga. Kuva imirimo yo kubaka uru ruganda rutunganya sima yatangira, rumaze guha akazi abarenga 2000, barimo abakozi bahoraho ndetse n’abadahoraho.

Uru ruganda rwubatse ku buso bwa hegitari 67, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya imifuka miliyoni makumyabiri buri mwaka. Muri iki cyanya cy’inganda kandi  hubatswe izindi nganda enye ziyongera kuri uru rutunganya sima, ndetse n’urundi rukora amasafuriya rwuzuye.

Perezida Kagame, wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gufungura uru ruganda ku wa 3 Kanama 2023, yashimiye ikigo West China Company ku bufatanye na Afurika. Yavuze ko ubwo yasuraga ruriya ruganda yasanze rwubatswe neza kandi ngo ruzaba umusemburo wo guteza imbere u Rwanda mu murongo wa rwo w’iterambere mu bikorwaremezo.

Back