Urubyiruko Rw’Intara y’amajyepfo Rwashishikarijwe gukunda umurimo

Uyu munsi mu cyumba cy’inama cya Kaminuza ya PIASS I Huye habereye inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ihangwa ry’umurimo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo,ikaba yitabiriwe na Minisitiri  w’ubucuruzi n’inganda Prof.Chrysostome Ngabitsinze ndetse na guverineri Kayitesi Alice, insanganyamatsiko iragira iti " “guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo n’umurimo unoze nk’inkingi y’ahazaza heza”

Iyo nama yitabiriwe n'Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umurimo, hari gusuzumwa ahazaza h’umurimo mu Ntara y'Amajyepfo hakumirwa ubushomeri. imibare yerekana ko ubushomeri mu rubyiruko buri ku kigero cya 25.6%.

Mu ijambo ry’ikaze Guverineri w’Intara Alice Kayitesi yagize ati: Ikigereranyo cy’ubushomeri cyarazamutse kiva kuri 17% (2017) kigera kuri 21.5% (2022). N’ubwo Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, yakoze amavugurura atandukanye agamije guteza imbere ireme ry’uburezi, ariko  turacyabona ko hari ibibazo bijyanye n’ubumenyi budahujwe n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye”yakomeje agira ati: Ibi  biriyongeraho ko n’urubyiruko rwashoboye kwiga rukamara igihe kinini rudafite icyo gukora cyangwa se kirutegura guhuza ubumenyi rwavanye mu nyigisho zitandukanye ngo rushobore kubishyira mu bikorwa bityo bigatuma rubyibagirwa ndetse bigata n’agaciro”.

Asoza ijambo ry’ikaze yashimiye  Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo  n’abafatanyabikorwa bayo bateguye iyi nama ihuje abantu bose bafite aho bahuriye  n’umurimo mu byiciro bitandukanye hagamijwe kuganira ku cyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri  kigende kigabanuka mu Ntara y’Amajyepfo aho kwiyongera nk’uko imibare ibigaragaza .

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye by’abahagarariye inzengo zifite aho zihuriye n’umurimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof.Chrysostome Ngabitsinze mwijambo risoza yagize ati” Urubyiruko rusigaye rwanga gukora imirimo ibyara inyungu ngo rurashaka gukora ibyo rwigiye, ibyo rero bituma basigara inyuma mu iterambere”. Yatanze urugero rwe bwite ko yakoze muri  za restaurant akanakora amasuku henshi kugira ngo abeho yitunze, agira inama urubyiruko ko rwavana amaboko mumufuka rugakora.

Back