urubyiruko rurenga 1000,rwasangijwe ubumenyi bwarufasha guhangana ku isoko ry’umurimo
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 mu Ntara y’Amajyepfo I huye, hateraniye urubyiruko rusaga igihumbi rwaturutse mu turere twose tugize iyi ntara mu biganiro ku murimo. Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije na UNICEF binyuze muri Generation Unlimited, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye batangije gahunda ya ‘Career Orientantion Fair’.

Muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo bagize umwanya wo kuganiriza urubyiruko rurenga 1000, basangizwa ubumenyi bwabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Ba rwiyemezamirimo bagize umwanya wo kugaragaza no kwereka urubyiruko inzira zishoboka z'akazi.

Nyuma yo Kuganira na barwiyemezamirimo, ibiganiro byakomereje muri auditorium, UMUTONI Sandrine Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko yashimiye urubyiruko kubwo kugira inyota y'uko bakwiteza imbere ndetse abashishikariza gukunda no kwihangira imirimo bigira kubandi.Iyi gahunda kandi yahise ikomereje mu Karere ka kayonza nyuma yaho izakomereza no muzindi Ntara n’umujyi wa Kigali.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 97% by’urubyiruko rukora mu bigo byigenga bityo‘Career Orientation Fair’ ni urubuga impuguke mu nganda n’ishoramari zizifashisha mu gusangira ubunararibonye n'urubyiruko kandi zikagira uruhare mu gufata ibyemezo mu mwuga rwifuza kugana. İyi gahunda izasozwa, Urubyiruko rusaga 7,600 rufite ubumenyi n’amakuru azabafasha gutera imbere mu mwuga bifuza kugana, no gusobanukirwa imyitwarire n’indangagaciro zisabwa kugirango batsinde ku isoko ry’umurimo.
uyu ni Gloria MUKAMABANO aganiriza urubyiruko nk'umunyamakuru wabigize umwuga
uyu ni Jimmy Maurice wakinnye umupira wámaguru ndetse akaza kuba umutoza