Umwiherero w'iminsi itatu i Karongi wibanze ku kwihutisha iterambere ry'abaturage


Karongi,  – Kuva ku wa 15 kugeza ku wa 17 Mutarama 2025, abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara, Komite Nyobozi y'Akarere, abafatanyabikorwa, n'abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere bahuriye mu mwiherero w'iminsi itatu i Karongi. Uyu mwiherero wari ugamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha iterambere ry'umuturage hashyirwa mu bikorwa gahunda ya NST2 ndetse na DDS, mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira.

Mu gutangiza umwiherero, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Innocent Uwimana, yasabye abawitabiriye ko, bashingiye ku bikorwa Komite Nyobozi y'Akarere yagaragaje bigomba kwitabwaho muri NST2 na DDS, bawuvanamo ingamba n'ibikorwa bishya biteza imbere abaturage mu buryo bwihuse.

Mu gusoza umwiherero, Guverineri w'Intara, Kayitesi Alice, yasabye ko iteganyabikorwa ryaba rihuriweho mu bikorwa binyuranye na Komisiyo zinyuranye nk'uko ibyiciro byose bizihuriramo, bakita ku byerekezo bigari by'igihugu n'Akarere kandi bagashingira ku bipimo bifatika.

Yasoje Yibutsa  inshingano nyamukuru ya buri rwego yo kwita no guhindura imibereho y'abaturage, bakava mu bukene n'imibereho mibi bagatera imbere mu bukungu n'imibereho myiza. Ibyo bikagendana n'ikurikirana n'isuzuma bikorwa rihuriweho.

Back