"Umutekano ni Shingiro ry'Iterambere" – Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi mu Nteko y'Abaturage i Kamonyi

Mu karere ka Kamonyi, mu Kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, habereye inteko y'abaturage yitabiriwe  na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi. Mu bitabiriye iyo nteko harimo na Guverineri w'Intara, Madame Kayitesi Alice, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa n'abaturage b'Akagari ka Kigembe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. NAHAYO Sylvie, yagejeje ku bitabiriye inteko ishusho y'ubuzima bw'akarere. Yavuze ko bazakomeza gufatanya n'izindi nzego kugira ngo iterambere n'imibereho myiza y'abaturage bigerweho, ndetse no kwita ku kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi yibukije abatuye i Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kuko ariwo shingiro ry'iterambere n'imibereho myiza. Anabasabye kwirinda amakimbirane mu muryango no gukumira ubuzererezi.

muri iyo nteko kandi abaturage bibukijwe kwirinda gusengera ahantu hatemewe no kubahiriza amabwiriza agenga insengero mu Rwanda, cyane cyane izigifunze

Back