Umurenge Kagame Cup 2025–2026: ni utuhe turere tuzahatana mu mikino ya 1/4 ?

Imikino ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Umurenge Kagame Cup 2025–2026 izakinwa ku itariki ya 6–7 Werurwe 2026, ikazahuza imirenge yatsindanywe mu turere mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.

Ku wa 6 Werurwe 2026, hazaba imikino itatu ikomeye. Ku kibuga cya Ruhango, ikipe ya Ruhango izakira Nyanza mu mukino utegerejwe n’abafana benshi, aho buri ruhande ruzaba rushaka gukomeza mu kindi cyiciro. Ku kibuga cya Kibeho , ikipe ya Nyaruguru izahura na Huye, umukino uzaba ari intambara y’imijyi yombi mu rwego rwo guhatanira ishema n’intsinzi. Ku kibuga cya Ndora, Gisagara izacakirana na Nyamagabe, umukino uzerekana ubudasa bw’amakipe yombi mu guhatana ku rwego rwo hejuru.

Ku wa 7 Werurwe 2026, umukino umwe uzabera kuri stade ya  Muhanga, aho Muhanga izakira Kamonyi. Uyu mukino uzaba ari wo usoza icyumweru cy’imikino ya 1/4, ukaba utegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago mu Ntara y’Amajyepfo.

Irushanwa rya Umurenge Kagame Cup rigamije guteza imbere siporo ku rwego rw’imidugudu, guha urubyiruko amahirwe yo kwigaragaza no kwimakaza umuco w’ubusabane n’ubufatanye mu baturage. Imikino ya 1/4 ni intangiriro y’urugendo rugana ku mikino ya 1/2 cy’irangiza, aho amakipe azaba arwanira amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Back