UMUNSI MUKURU W’UMUGORE WARANZWE NO KUREMERA ABATISHOBOYE

Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi aho ibirori byo kuzirikana ku gaciro k'umugore biyobowe na Guverineri Kayitesi Alice ku nsanganyamatsiko igira iti, "Uburinganire n'ubwuzuzanye, mu mihindagurikire y'ibihe". Ibirori kandi byanitabiriwe na Hon Nyirabega Euthalie wari ihagaratiye FRPP, Vice mayor ushinzwe imibereho myiza muri Nyanza, n'inzego z'umutekano mu Karere n'Umurenge wa Nyagisozi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Werurwe 2022.

Ibirori byaranzwe n'ubutumwa butandukanye, bwanyujijwe mu magambo atandukanye, indirimbo n'imbyino bugamije kuzirikana ku kamaro ka mutima w'urugo mu iterambere ry'igihugu n'umugabane wa Afurika hagamijwe guharanira uburenganzira n'agaciro k'umugore n'ikiremwamuntu muri rusange.

Muhayimpundu Anastasie yatanze ubuhamya bw'uko yiteje imbere ava mu bukene bwaterwaga n'amakimbirane aturuka ku businzi bw'umugabo, abana bari bararwaye bwaki ariko ubu bariga, imfurabyabo igeze muri S4, aho bamariye kuzuzanya ubu bateye imbere bafite depot iranguza ibinyobwa, asaba abantu bose kwirinda amakimbirane aniyemeza gufatanya n'ubuyobozi muri uru rugamba.

Hari abaremewe Amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba 45

Hatanzwe Imashini zo kudoda 11

Muri iyi gahunda, ba Mutima w'urugo muri Nyanza baremeye umuturage witwa Mukamazimpaka Julienne, wahuye n'ibiza bikamusenyera, yahawe ubufasha bw'inzu n'ibindi bizamufasha mu buzima harimo ibiribwa n'ibindi.

Muri iyi gahunda kandi haremewe imiryango itandukanye ihabwa,

inka 2

Matelas 12

Amabati 27

Imirasire 45

Fil garvanisé 10

Imashini zo kudoda 11

Rondereza 25

Amatungo magufi n'ibindi,...

Intumwa ya rubanda, Hon Nyirabega Euthalie, yasabye ubufatanye hagati y'umugore n'umugabo mu guharanira iterambere ry'urugo, uburere bw'abana no kuboneza imbyaro, ababwira ko amategeko gusa adahagije ngo tubigereho ahubwo bisaba n'ubushake bwa buri wese.

Mu ijambo rikuru, Guverineri yasabye inzego zose, zaba iz'ubuyobozi, abafatanyabikorwa n'abandi bose gufatanyiriza hamwe,

-Kurwanya umwanda,

-Kurwanya guta amashuri kw'abana n'ubuzererezi,

-Kurandura igwingira mu bana n'imirire mibi,

-Kurwanya amakimbirane mu miryango.

Yabasabye kandi gukomeza kwita kuri gahunda zose zashyizweho zituma habaho iterambere ry'urugo, kugira ngo zitange umusaruro, muri zo harimo, igitondo cy'isuku, igi ry'umwana, Umudugudu Ntangarugero, fata umwana wese nk'uwawe, n'izindi,...

Guverineri yasoje akangurira abaturage bose gukomeza kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19, hubahirizwa ingamba zashyizweho, ndetse no kwikingiza byuzuye, kuko ni byo bizatuma dusubira neza mu buzima busanzwe.

Yongeye kwizeza abaturage bose ko ubuyobozi bw'Intara buzakomeza guharanira ko habaho uburinganire n'ubwuzuzanye mu byiciro byose, duhereye mu ngo hagamijwe iterambere rya buri wese.

Muri iyi gahunda kandi habaye umuhango wo kugaburira abana babaha indyo yuzuye n'amata mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ry'abana.

Back