Umugore ni Uwagaciro”: Ruhango yakiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo

Ku wa 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni Uwagaciro”, igamije kugaragaza agaciro k’umugore utuye mu cyaro n’uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.

Ibirori byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abaturage bo muri Kabagari. Mu ijambo rye, Guverineri Kayitesi yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo kuzirikana umugore wo mu cyaro, udahwema gutanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’umuryango no mu iterambere ry’igihugu.

Yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi bifasha kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa by’abagore bo mu cyaro, no kumenya uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.

Mu gusoza ijambo rye, Guverineri yifurije ba Mutimawurugo gukomeza kuba abagore babereye u Rwanda n’umuryango nyarwanda. Yanasabye abagabo kubashyigikira no kubaba hafi, kugira ngo umugore agire ijambo mu muryango we, atari uko abiharaniye, ahubwo kuko abikwiriye.

habanje kuba imurikabikorwa ry'ibyagezweho n'abagore batuye umurenge wa Kabagari 

hari abahembwe babaye indashyikirwa 

Back