Umuganda Rusange wo ku wa 25 Ukwakira 2025 : Ubufatanye mu Kurwanya Isuri no Kurengera Ibidukikije

 

Ku wa 25 Ukwakira 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu mirenge ya Mata na Kibeho mu gikorwa cy’umuganda rusange wa buri kwezi.

Iki gikorwa cyabereye ku mugezi wa Nyiramurongi, aho abaturage bateye ibiti no gushyira imiti ku biti mu rwego rwo kurwanya isuri itwara ubutaka bw’imirima y’icyayi ikikije uwo mugezi. Umuganda w’uku kwezi wibanze ku gutera ibiti mu ntara yose y’Amajyepfo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Guverineri Kayitesi Alice yasabye abaturage gutera ibiti byinshi bishoboka, cyane cyane ibitera imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka, kandi bakabikurikirana kugira ngo bifashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Iki gikorwa cyagaragaje ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.Governor Atera Ibiti 

Back