Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2025 wakorewe I huye

ku wa 25/01/2025, Ku rwego rw’Intara, umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2025 wakorewe mu Karere ka Huye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma. Abaturage n'abayobozi bitabiriye uyu muganda, bakaba baribanze  cyane ku bikorwa by’isuku mu bice bitandukanye ndetse no gutera ibiti birimbisha umujyi.

Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muganda barimo Ngarambe Rwego, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, hamwe n’abandi bayobozi. Ibi ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage. 

Nyuma y’umuganda, abayobozi batandukanye batangiye ubutumwa bwibanze ku kubungabunga ibishanga ndetse no kwizihiza Umunsi w’Intwari uzaba taliki ya 01/02/2025 . Abaturage bashimiwe uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda bifuzwa, binyuze mu muganda. Bibukijwe ko ubumwe n'indangagaciro by’Abanyarwanda ari byo shingiro ryo gukomeza ibyagezweho.

Mu bikorwa byo kurimbisha umujyi wa Huye, hatewe ibiti by’imirimbo 420 ndetse n’imigano 40, bikaba bizafasha kugarura isura nziza y’umujyi no gutanga akayaga keza mu bice bitandukanye by'umujyi.

Back