UKWEZI KWAHARIWE IBIKORWA BYA POLISI KWASOREJWE MU RUHANGO.
Kuri uyu wa 17 Kanama 2019, mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo hasorejwe ku rwego rw'Igihugu Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police y'Igihugu (Police Month closure: 15/07-17/08/3019).
Muri Murenge wa Mwendo, Police yubakiye inzu Umukecuru witwa NZABAMWITA Speciose utuye mu Mudugudu wa Mabanza. Uretse inzu Police yubakiye uwo Mukecuru, yanatanze amashanyarazi y'imirasire y'izuba mu ngo 96 kuri 98 zigize uwo Mudugudu, itanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.
Ni Umudugudu watoranyijwe kubera ko utigeze urangwamo ibyaha n'amakimbirane mu myaka 2 ishize nk'uko abaturage b'uwo Mudugudu babyihamiriza bo ubwabo.
Mu ijambo rye, Guverineri q'Intara y'Amajyepfo yashimye Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME we wahyizeho gahunda yo gufasha no kwegera abaturage ariko kandi bikanagaragarira mu bikorwa. Yashimye Polisi y'Igihugu ku murava ikorana ishyirana mu bikorwa gahunda z'Umukuru w'Igihugu aba yabashinze.
Mu nsanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 19 y'ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage", Guverineri, yibukije abaturage ba Ruhango intumbero y'Umukuru w'Igihugu ko yifuza kubona Abanyarwanda bafite umutekano n'amahoro, babayeho neza, mu mahirwe angana kandi batanga n'imibereho myiza. Yibukije abari aho ko Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police kudusigiye ubufatanye, urukundo, umurava, ubushake ndetse na gahunda yo kwishakamo ibisubizo. Yakomeje ijambo rye, avuga ko Police y'u Rwanda idusigiye umusaruro mwiza kandi mwnshi. Ariko kandi ko inadusigiye amasomo meza kandi menshi.
Yasoje ijambo rye asaba abaturage bose gukomeza kurangwa n'indangagaciro na kirazira by'Umuco Nyarwanda birinda ibishuko inyo ari byo byose n'aho ariho hose byaturuka.