uko Inama Rusange ya 25 y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo yagenze
Ku wa 05 Nzeri 2025, i Nyaruguru habereye inama rusange isanzwe ya 25 y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Iyi nama yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubuto bwange, ijwi ry'umugore n'umukobwa rigomba kumvikana ahafatirwa ibyemezo." Yayobowe na Bwana Védaste Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Iyi nteko rusange yitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu, bamwe mu bagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, hamwe na komite z’inama y’igihugu z’uturere n’imirenge. Abari aho bagaragarijwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024/2025, banaganiriye ku ngamba nshya zigamije guteza imbere umugore n’umukobwa mu mwaka wa 2025/2026.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yagarutse ku kamaro k’ubufatanye mu nzego zose, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya Mutimawurugo. Yibukije ko imihigo ya Mutimawurugo idakwiye gufatwa nk’iy’abagore gusa cyangwa iy’umukozi umwe, kuko uwo dukorera ari umuturage umwe w’Akarere kamwe. Bityo, buri wese akwiye kumva ko iyi mihigo imureba, tukayishyira mu bikorwa twese dufatanyije.
Yongeyeho ko kugira ngo intego zigerweho, hakenewe gukorera hamwe, guhana amakuru, no kwemera kubazwa ibyo dukora (Accountability). Yasabye ko ibikorwa bihitwamo bigomba kugaragaza impinduka ku buzima bw’abagize umuryango, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ahora abibutsa Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw'Uturere mu. ntara y'amajyepfo
