uko amasengesho yihariye y’abayobozi mu Ntara Yagenze( Provincial Leaders Prayer Breakfast)

Ku wa 24 Kanama 2025, habaye igikorwa cy’amasengesho yihariye y’abayobozi bo mu Ntara n’Igihugu, cyateguwe na Rwanda Leaders Fellowship . Insanganyamatsiko y’iki gikorwa yagiraga iti: ubuyobozi; amahirwe yo gukorera abandi” . Iki gikorwa cyabereye Inyanza cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, abayobozi b’uturere, abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.

Ubutumwa bwatanzwe mu masengesho

Mu kigisho cyatanzwe na Pst Dr Antoine Rutayisire, yagarutse ku nshingano z’umuyobozi w’umunyamwuga, ushyira imbere umusaruro n’ubunyangamugayo. Yibukije ko ibi ari byo igihugu gikeneye kugira ngo gitere imbere, kandi ari na byo bizagirira abaturage akamaro. Yagize ati:

“Ubuyobozi bufite ubunyangamugayo ni bwo butanga icyizere ku bayoborwa, kandi ni bwo bwubaka igihugu kirambye.”

Ijambo rya Guverineri Kayitesi Alice

Mu gusoza amasengesho, Guverineri Kayitesi Alice yashimiye Rwanda Leaders Fellowship ku gikorwa cyiza cyo gutegura amasengesho y’abayobozi. Yagarutse ku kamaro k’impanuro zatanzwe, asaba abayobozi kuzishyira mu bikorwa mu buryo bugaragarira mu mibereho y’abaturage. Yagize ati:

“Izi mpanuro ntizikwiye kuguma mu nyandiko cyangwa mu magambo, ahubwo zigomba kugaragara mu bikorwa bifasha abaturage.”

Ubufatanye n’Ubuyobozi bufite Icyerekezo

Iki gikorwa cyagaragaje ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyigikira iterambere rishingiye ku ndangagaciro z’ubuyobozi bwiza. Amasengesho nk’aya ategura umuyobozi mu buryo bw’umwuka, bikanamufasha gufata ibyemezo bifite ireme.

Back