UBUYOBOZI N’ABATURAGE BA RWABICUMA BIYEMEJE KUBYAZA UMUSARURO ICYANYA CYAHARIWE UBUHINZI CYA RWABICUMA
Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buhagarariwe na Guverineri, CG Emmanuel K. GASANA, Kuri uyu wa 05 Kanama 2019, bwasuye kandi bugirana inama n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze z'Umurenge wa Rwabicuma ( Lacal Leaders), abahinzi n'abajyanama b'ubuhinzi basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yavuye mu ruzinduko rwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi hagamijwe kubyaza umusaruro umushinga w'ubuhinzi muri Rwabicuma.
Guverineri, yabanje kubaganiriza ku bintu bya ngombwa Abayobozi basabwa kugira ngo buzuze neza inshingano zabo ari byo, kugira intumbero, gukemura ibibazo by'abaturage, kwimakaza ubumwe, no kugira indangagaciro, gukorana n'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa baharanira kuba indashyikirwa, kubaka inzego, bongera ubumenyi n'ubushobozi, Hagamijwe n'impinduka nziza.
Mu myanzuro n'ingamba byafatiwe mu nama, abayobozi biyemeje ko Ku bijyanye n'ubutaka bungana na Ha 301 muri komande, hagomba guhingwa imboga, imbuto n'ibobere. Ubutaka bwa Leta buri muri komandi zone bugomba guhingwamo ibobere.
Abaturage bafite ubutaka muri komande zone batishoboye, Ubuyobozi bugomba kubumvikanisha n'ababukeneye bafite ubushobozi bwo kuhahinga bakumvikana ku nyungu za buri ruhande Ku butaka buri i musozi , Leta igafasha abahafite kubona imbuto n'ifumbire bagahinga igihingwa cyateganyijwe muri Season A, bigakurikiranwa na Agronome.
Leta yiyemeje gufasha mu kubakira abaturage igikumba cy'inka kugira ngo bajye babasha kubona ifumbire, kandi Raporo y'ishyirwa mu bikorwa igomba kugera mu nzego biraba tariki ya 12 Kanama. Indi nama ikaba iteganyijwe tariki ya 15/08/2019.