UBUFATANYE BWA LETA N’ABIKORERA MU MAJYEPFO, NI INKINGI MU KUZAMURA IMIBEREHO Y’UMUTURAGE

Ibi byagaragajwe nama ku guteza imbere ufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa kane tariki 07 Ugushyingo 2019, yitabiriwe kandi iyoborwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Madame Soraya Hakuziyaremye, waje aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye, barimo Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’Igihugu Madame Monica Nsanzabagwanwa, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza amakoperative, n’abandi batandukanye mu Turere, ku nsanganyamatsiko igira iti; “Uruhare rw'ubufatanye mu guteza imbere abikorera hagamijwe kuzana impinduka mu bucuruza n'ishoramari”

Mu gufungura inama Nyakubahwa guverineri yavuze ko ubufatanye bw'inzego za leta n'abikorera ari ingenzi mu guhindura imibereho y'umuturage agana aheza, nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora ashishikajwe n'imibereho myiza y'abaturage, akomeza avuga ko ubu bufatanye buzafasha mu gushyira mu bikorwa iby'ingenzi Intara yihatiye gushyira imbere hagamijwe iterambere ryihuse.

Yongeyeho ko iyi nama igamije gushyiraho ingamba zihamye zishoboka zose, mu guharanira iterambere rishingiye ku muturage, kuko iri terambere risaba guhuza imbaraga mu gufata ibyemezo, kugira ngo ibi bigerweho.

Umuyobozi wungirije wa RDB yavuze ko ubufatanye ari ngombwa kuko guhuriza hamwe ishoramari bigabanya ikiguzi mu ishoramari, bikanongera icyizere amabanki agirira abashoramari, asoza yizeza ko RDB ibari hafi kandi bazakomeza gufatanya.

Mu gufungura inama Nyakubahwa Minisitiri yavuze ko Intara y'Amajyepfo ifite amahirwe kuba ari igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka avuga ko hamwe n'ibindi bikorwa bikorerwa mu Majyepfo, ari ngombwa ko abikorera bakomeza gutekereza ku yandi mahirwe ahari abizeza ko inzego bireba zizabafasha guteza imbere imishinga yabo

Muri iyi nama abayobozi batandukanye kandi baganiriye ku nsanganyamatsiko ivuga ngo "Uruhare rw'ubufatanye mu guteza imbere abikorera hagamijwe kuzana impinduka mu bucuruza n'ishoramari" ikiganiro kiyoborwa na Madame Monica Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Banki Nkuri y'igihugu.

Mu gusoza, Nyakubahwa Guverineri yashimiye imitegurire myiza y’inama, n’ibiganiro byahatangiwe asaba ko imyanzuro myiza yahafatiwe yashyirwa mu bikorwa byihuse kandi mu bufatanye

Abayobozi batandukanye barimo Nyakubahwa Minisitiri w'Ubucuruzi, Guverineri, Visi guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda, Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe Amakoperative, n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, banasuye kandi ikibanza kizubakwaho hotel y'icyitegererezo mu Ntara y'Amajyepfo izubakwa mu Karere ka Muhanga.

Back