Sobanukirwa Gahunda y'igitondo cy'isuku iba buri wa 2 w'icyumweru

Mu 2022, mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo, hatangijwe gahunda y’Igitondo cy’Isuku igamije gufasha abaturage guca ukubiri n’umwanda. Iyi gahunda yageze ku ntego nyinshi zirimo kuzamura imyumvire yo kwikorera isuku ku giti cyabo no gukorera isuku aho bakorera, badategereje ko umuganda rusange ugera.

Iyi gahunda yatanze umusaruro utangaje kandi igenda izamura imyumvire y’abaturage ku birebana n’isuku. Byazamuye uruhare rw’abaturage mu kugira isuku ndetse no kuyikora neza, bigatuma habaho impinduka zikomeye mu bwiza bw’aho batuye. Harimo gukuraho ibihuru byari bikikije aho bakorera, ibihuru ku mihanda, gusibura imiyoboro y’amazi yabaga yarazibye, gutoragura amasashi n’amacupa, ndetse no kongera ubusitani ku mihanda itandukanye no gutera ibiti by’imitako.

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abaturage no kuzamura imyumvire yabo ku birebana n’isuku, nyuma yo gukora ibikorwa, hatangwa ubutumwa bujyanye n’isuku ndetse n’abaturage bagashishikarizwa kuyikora mu ngo zabo.

N’ubwo hagezweho byinshi, haracyari urugendo rwo gukomeza kuzamura imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’isuku.Ibikorwa bikomeje kwibandwaho muri iyi gahunda birimo gutema ibihuru bikikije aho abantu bakorera no ku mihanda, gusibura imiyoboro y’amazi, gutoragura amashashi n’amacupa aho byajugunywe, ndetse no gutunganya ubusitani ku mihanda itandukanye, gutera ibiti by’imitako no gushyiraho udusanduku dushyirwamo imyanda.

Back