Siporo Rusange imaze kuba umuco mu Ntara y'amajyepfo
Ku wa 18 Mutarama 2026, mu turere tugize Intara y’Amajyepfo habaye Siporo ya bose. Ku rwego rw’Intara, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza, Busasamana, aho abaturage baturutse mu bice bitandukanye bahuriye ku mbuga y’Akarere bakora imyitozo ngororamubiri.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yifatanyije n’abaturage mu bikorwa bya siporo, agaragaza ko ari umuco ukwiye gukomeza gushyigikirwa.
Nyuma ya siporo, Guverineri Kayitesi Alice yasabye abitabiriye gukomeza gukora siporo kenshi kuko ari ingenzi mu kurinda indwara zitandura. Yanasabye abaturage kugira umuco w’isuku, by’umwihariko isuku y’umubiri n’iyo mu ngo, nk’inkingi y’ubuzima buzira umuze.
Iki gikorwa cyajyanye no gupima indwara zitandura ndetse no gutanga inama ku buzima muri rusange, bikaba byarafashije abitabiriye gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda no kubaho neza.
Siporo rusange ikorwa buri weekend mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, ikaba igamije guteza imbere ubuzima bwiza, ubufatanye n’ubumwe bw’abaturage.