Perezida w'Ibirwa bya Maurice yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Rukarara i Nyamagabe
Perezida w'Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun, yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Mushishito-Rukarara ya 5 rwubatswe n’abashoramari bo mu gihugu cye. Perezida Prithvirajsing Roopun yasuye uru rugomero ruherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata 2024.

Uyu Mukuru w’Igihugu ari mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ubwo yari i Nyamagabe aho yasuye yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Mushishito-Rukarara ya 5, yagaragaje ko urwego ibikorwaremezo bigezeho mu Rwanda rushimishije ndetse yizeza ko igihugu cye kizakomeza gufatanya narwo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko u Rwanda rukomeza kureshya abashoramari no mu bikorwaremezo nk’ibibyara ingufu z’amashanyarazi.Yaherukaga kuvuga ko u Rwanda rufite Megawatt zisaga 350 kandi ko kuri ubu zihagije ariko haba hakenewe kongerwa ingufu z’amashanyarazi cyane ko iterambere ry'igihugu ridahagarara.

Urugomero rwa Mushishito-Rukarara 5, rutanga Megawatt 5. Rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 35 z'amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akabakaba miliyari 35 Frw. Rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 120.