Nyuma y'Umuganda rusange usoza ukwezi kw'Ugushyingo hatangijwe icyumweru cyo kurwanya Ruswa n'urwego rw'Umuvunyi

Tariki ya 25 ugushyingo 2023, Umuganda rusange usoza ukwezi kw'Ugushyingo ku rwego rw’intara y’amajyepfo wabereye ku musozi wa Kantare umurenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi, Hacukuwe imiringoti ndetse haterwa n'ibiti kuri uwo musozi. Abaturage bifatanyije na Guverineri Kayitesi Alice, Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine ndetse n'Uwungirije Ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane Hon. YANKURIJE Odette.

Nyuma y'umuganda kandi hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa n'Urwego rw'umuvunyi. Umuvunyi mukuru yibukije abaturage Kwirinda gutanga cyangwa guhabwa Ruswa kubera ko uyitanze ndetse n’uwayakiriye bose bahanwa, yongeye Kandi kubibutsa Kwirinda amakimbirane mu miryango kubera ko umuryango udahuriza hamwe udatera imbere. Yasoje abashishikariza Kurwanya Akarengane Akariko Kose kubera ko aho u Rwanda rugeze buri mu Nyarwanda yishyira akizana.

Ibiganiro birangiye, habayehe urugendo rwo kurwanya ruswa aho abayobozi bifatanyije n'abaturage 

Back