Nyamagabe yashimwe ko ari iyambere mu Ntara y’Amajyepfo mu gushyira mu bikorwa gahunda y'ifunguro ku ishuri
Minisitiri Nsengimana yatangaje ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ifitiye igihugu akamaro gakomeye. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyiramo imbaraga kubera uruhare runini iyi gahunda ifite mu burezi, ubuzima, iterambere ry’abaturage no kugabanya ubukene.
Yavuze ko Leta yashyize miliyari 94 mu gufasha abanyeshuri kubona ifunguro muri uyu mwaka wa 2025 wonyine, bituma igihugu kigera ku bikorwa bikomeye birimo kubaka ibikoni 3,282 no gushyiramo muvero 7,171 kuva mu mwaka wa 2021. Yasobanuye ko guha abana ifunguro ryuzuye intungamubiri bituma bakura neza, bagira ubuzima bwiza kandi biga neza. Ibi bimaze kugirira akamaro gakomeye abanyeshuri: kugana ishuri ari benshi, kugabanya ubusiba, kudata ishuri, no kwirinda kwakererwa.
Akamaro ku baturage n’ubukungu bw’igihugu
Iyi gahunda yarengeje umusaruro ku burezi bw’abana ikanafasha abandi baturage, cyane cyane abahinzi, amakoperative n’inganda, babonye isoko ry’umusaruro wabo. Bityo rero, iyi gahunda izwi nka “Dusangire Lunch Campaign” yatanze umusanzu ugaragara mu bice bitandukanye by’ubuzima n’imibereho myiza.
Imyitwarire y’uturere n’ibigo by’indashyikirwa
Mu birori byo gushimira ibigo byitwaye neza, ibigo 30 byahize ibindi byashimwe, buri kimwe mu karere gihabwa certificat n’amafaranga ibihumbi 800. Ku rwego rw'Intara n’Umujyi wa Kigali, ikigo cyatsinze cyahawe certificat n’amafaranga miliyoni 2. Uturere nka Gasabo, Ngoma, Rubavu, Nyamagabe, na Burera natwo twahawe ishimwe ku myitwarire yabo myiza mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Minisitiri yashimiye abafatanyabikorwa, cyane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), Umwalimu SACCO, Mobile Money, ndetse n’abaturage bagize uruhare muri gahunda yo gutanga ifunguro ku ishuri. Yibukije ababyeyi gusigasira inshingano zo kujyana abana ku ishuri bafite imyaka 6 no kubaha umusanzu w’ifunguro ku gihe.