NYAMAGABE BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’URUBYIRUKO KU RWEGO RW’INTARA.
Mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 10 Kanama, mu Murenge wa Cyanika, Ubuyobozi bw'Intara bwifatanyije n'Abaturage, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko ufite insanganyamatsiko igira iti: "Uburezi bufite intego isoko yo kwigira"
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yashimye Ubuyobozi bw'Igihugu ndetse n'ubwa Minisiteri y'Urubyiruko bwari buhagarariwe n'Umunyamabanga Uhoraho w'iyo Minisiteri batoranyije ko uyu munsi Mpuzamahanga wabera mu Karere ka Nyamagabe.
Uyu munsi wahujwe kandi no gutangiza ku kumugaragaro inyubako z'ibyumba by'amashuri ndetse no gusoza icyumweru cyahariwe irangamimerere. Guhuza gahunda nk'izi gutya, biduha kwihuta mu iterambere bivuye gukorana umurava ku muvuduko udasanzwe, tugakora byiza, binoze kandi vuba.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo kandi Yagarutse ku nsanganyamatsiko y'umunsi asaba urubyiruko kwiga, rukamenya ubwenge, anarusaba kwimakaza Indangagaciro z'Umuco Nyarwanda Yabibukije intumbero y'Umukuru w'Igihugu cyacu ijyanye n'amahitamo yacu yo kuba umwe, kubazwa inshinggano no gutekereza mu buryo bwagutse. Yabasabye gukorera ku ntego hagamijwe kwigira bakishakamo ibisubizo. Yasabye abari bahari kwirinda amakimbirane no gukumira ibyaha bitaba. Asaba ko ibyakozwe bitagomba kuba impfabusa kuko ibi bikorwa byose biba bikorwa ari ibikorwa by'inyungu rusange.
Mu gusoza yabibukije umurongo w'Umukuru w'Igihugu cyacu ko yifuriza ko Abanyarwanda babaho batekanye, ko abifuriza amahirwe angana ndetse n'imibereho myiza.