Mu Ntara y’Amajyepfo hafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ku nshuro ya 10

Ubwo mu Ntara y’Amajyepfo hafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mu karere ka Huye, ari naho riri kubera ku nshuro ya 10, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yashimiye urubyiruko rwitabiriye imurikagurisha, avuga ko ari byiza ko urubyiruko rwakwihangira imirimo.

Amaze gutambagira ibibanza birimo ibimurikwa ndetse na serivise yahawe ikaze na Guverineri, mu ijambo yagejeje kubari aho yagize ati “Urabona ko urubyiruko rwitabiriye imurikagurisha, ni byiza ko bahari ku buryo n’uwabafasha byatanga umusaruro ukomeye cyane, kandi iyo urubyiruko runabyitegereje bigaragara ko rwakwihangira imirimo nta kwitinya.”

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo (PSF) Dr Kubumwe Celestin yashimiye abitabiriye imurikagurisha kugira ngo bamurike ibyo bakora n’ibyo bazakora.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo gukomeza kwimakaza imiyoberere myiza, kandi bikaba n’ishuri kuko rihurirwamo n’abantu b’ingeri zose, bigatera umurava abaryitabiriye gukora cyane hatezwa imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda).”

Imurikagurisha riri kubera mu karere ka Huye, hahuriye uturere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo, ryitabirwa n’abikorera barenze 100 rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Tumurike ibyo dukora duteza imbere ibikorerwa iwacu”.

Biteganyijwe ko imurikagurisha ryafunguwe ku wa 18 Kanama, 2023 rizasozwa tariki ya 27 Kanama, 2023.

Back