Mu karere ka Gisagara habereye ibiganiro bigaruka ku ruhare rw'inzego z'ibanze mu kwimakaza ihame ry'Uburinganire no kurwanya ihohoterwa
ku wa 13 Ukuboza 2023, mu karere ka Gisagara habereye ibiganiro bigaruka ku ruhare rw'inzego z'ibanze mu kwimakaza ihame ry'Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi biganiro byateguwe na n’Intara Ndetse n’ibiro bishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO)
ibi biganiro byabimburiwe n’ijambo ry’ikaze ry’umugenzuzi wa Gender UMUTONI Nadine.


nyuma umufatanyabikorwa wa GMO, UMURAGE yakinnye umukino ugaruka k'uruhare rw'inzego z'ibanze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , gukemura amakimbira mu miryango , kubahiriza gahunda za Leta no kubazwa inshingano mu gihe yatandukiriye mu nshingano ze za buri munsi .

mu ijambo rya Guverineri Alice Kayitesi wari umushyitsi mukuru, yasabye abayobozi ku byiciro byose kuba ku isonga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kubikangurira abaturage n'abayoboke, kandi duhereye mu miryango. Yakomeje agira ati”Dukumire kurusha ko twahangana n'ibyabaye”.yasabye by'umwihariko ko imyumvire mibi abantu batekereza ku ihame ry'uburinganire nk'ubwigaranzure bw'umugore ku mugabo yahinduka kugira ngo habeho koko iterambere ry'umuryango mu buryo bwuzuye.