Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Amajyepfo

Ku wa08-09 Nzeri 2025, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Vedaste Nshimiyimana, basuye Ibitaro bya Kaduha biherereye mu Karere ka Nyamagabe. Uru ruzinduko rwari rugamije kuganira n’abakozi b’ibitaro, kurebera hamwe ibibazo bahura nabyo ndetse no gushaka ibisubizo byafasha kongera ireme ry’ubuvuzi, hanibutswa inshingano z’abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima.

Nyuma y’aho, Minisitiri yakomereje urugendo rwe mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Aha, yasuye serivisi zihariye ziri kwiyongera mu rwego rwo kunoza ubuvuzi no guteza imbere inshingano z’amasomo y’ubuganga. CHUB imaze kongeramo ibikoresho bishya byifashishwa mu isuzuma ry’indwara birimo CT Scan, fluoroscopy na mammography, kandi iri mu nzira yo gutangiza serivisi za MRI ndetse no gushinga Ikigo cyita ku ndwara za kanseri. Ibi bizafasha cyane mu kunoza ubuvuzi no kugabanya ingendo z’abarwayi bajyaga gushaka serivisi hanze y’igihugu.

Minisitiri Nsanzimana yanasuye kandi uruganda LABOPHAR rwavuguruwe mu Ntara y’Amajyepfo. Uru ruganda rugiye gutangira gukora amazi yifashishwa mu kubaga no mu buvuzi (IV fluids), rukazatanga imirimo irenga 300, rukaba ruri no ku rwego rwo kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ya GMP (Good Manufacturing Practice). Ibi bizafasha u Rwanda kugabanya cyane ibikoresho by’ubuvuzi byatumizwaga mu mahanga no kugira ubushobozi bwo kwihaza mu miti y’ibanze.

Uru ruzinduko rwerekanye ubushake bwa Leta mu gukomeza kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye, rufasha abaturage kubona serivisi zinoze kandi zigezweho. Minisitiri Nsanzimana yashimangiye ko kongera serivisi zihariye, guteza imbere inganda zikora imiti mu gihugu, no gushyigikira abakozi b’ubuzima ari inkingi z’ingenzi mu rugendo rwo kugeza ubuvuzi bufite ireme ku Banyarwanda bose.

Back