Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yayoboye inama y'uburezi iganira ku itangira ry'amashuri muri 2024/2025 mu ntara

Ku wa 03 Ukwakira 2024, Ku biro by'Intara y'Amajyepfo habereye inama y'uburezi iganira ku itangira ry'amashuri muri 2024/2025 n'ingamba zo kuzamura ireme ry'uburezi mu Ntara. Iyi nama yayobowe na Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi Claudette IREBE na Guverineri KAYITESI Alice.

Iyi nama kandi yitabiriwe n'abayobozi b'uturere, abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, ubuyobozi bwa REB, NESA,RTB inzego z'umutekano n'abahagarariye abayobozi b'ibigo by'amashuri

Iyi nama yabereye mu Ntara y’amajyepfo,niyo Yasoje ingendo ubuyobozi bwa minisiteri y’uburezi yari imazemo iminsi mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali. Izi nama zose zibanze ku: ireme ry'uburezi, ibiganiro n'ababyeyi ndetse n'abarimu mu byemezo byose bireba uburezi.

Back