Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo
Ku wa 22 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo, aho yahereye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi, mu gishanga cy’Urwonjya. Aha ni ho yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A, asaba abahinzi gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere kandi ufashe igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere.
Gusura uruganda rwa Hakan Peat to Power Plant Nyuma y’iki gikorwa, Minisitiri w’Intebe yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Gisagara, aho yasuye uruganda rwa Hakan Peat to Power Plant ruherereye mu gace ka Akanyaru y’Amajyepfo. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 80 z’amashanyarazi rukoresheje ibumba ry’ibishanga (peat). Yashimangiye ko uru ruganda ari ingenzi mu gushyigikira gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi kuri bose, bityo rukaba rufasha mu guteza imbere ubukungu, inganda n’imibereho myiza y’abaturage.

Gusura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi Ku wa 23 Nzeri 2025, Dr. Nsengiyumva yasoreje uruzinduko rwe mu Karere ka Huye, aho yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi binyuze mu kongera ubwiza bw’amatungo (National Center for Animal Genetic Improvement) giherereye i Songa. Iki kigo gifite inshingano zo guteza imbere ubworozi bw’inka n’andi matungo hifashishijwe uburyo bugezweho bwo kororoka, hagamijwe kongera umusaruro w’amata n’inyama no kongera imbaraga z’amatungo mu guhangana n’indwara.
Minisitiri w’Intebe yashimye ibikorwa by’iki kigo, agaragaza ko guteza imbere ubworozi ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubukungu bw’abaturage b’icyaro.

