Minisitiri w’Ibidukikije yifatanyije n’abatuye I Gikonko, Gisagara mu Muganda Rusange

Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026:Ku wa 30/Gicurasi,2026 Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, Guverineri Akayitesi Alice, Abadepite, abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara, UNDP Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara mu muganda rusange no mu muhango wo  gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga GreenAmayaga.

Nyuma y’umuganda, habaye ibirori byo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Green Amayaga, aho abagenerwabikorwa barushije abandi  kubungabunga ibikorwa umushinga wabagejejeho bashimiwe mu ruhame.

Ubuyobozi bw’uturere twa Gisagara, Ruhango, Kamonyi na Nyanza bwashimiwe ku bufatanye n’ubwitange bwagaragaje mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, ndetse n’uburyo bworohereje abaturage mu kwitabira ibikorwa byo gusana amashyamba, guteza imbere ingufu zisubira no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’Ibidukikije yashimangiye ko intambwe imaze guterwa ari intangiriro y’indi mirimo myinshi izakorwa mu cyiciro cya kabiri cya GreenAmayaga, asaba abaturage n’abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye no kurinda ibyo bamaze kugeraho  kugira ngo inyungu z’umushinga zirusheho kugaragara.

UNDP Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa nabo batangaje ko bazakomeza gushyigikira gahunda ziteza imbere ibidukikije n’imibereho y’abaturage, banashimangira ko ishoramari mu kubungabunga amashyamba no guteza imbere imishinga y’ingufu zisubira ari ingenzi mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Back