Minisitiri Uwimana Consolée yasuye Ishuri ry’Abayobozi mu Murenge wa Byimana
Ku wa 25 Werurwe 2026, Minisitiri muri minisiteri y'uburinganire n'iterambere Uwimana Consolée ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Védaste Nshimiyimana, basuye Ishuri ry’Abayobozi mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango.
Iri shuri ry’Abayobozi rifasha abayobozi bose ku rwego rw’imirenge n’utugari guhura inshuro ebyiri mu kwezi, bakisuzuma, bakaganira ku buryo bwo kunoza imiyoborere no gukorera abaturage neza. Ni uburyo bw’imyigire bushingiye ku gusangira ubunararibonye no kwigira ku bikorwa byiza byagezweho.
Nyuma yo gusura iri shuri, Minisitiri Uwimana Consolée yagiranye ikiganiro n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bayobozi bahagarariye abandi. Yabasabye gukomeza gukoresha iri shuri nk’urubuga rwo kwigira no guteza imbere abaturage bayobora, kugira ngo imiyoborere igere ku rwego rwo hejuru kandi ifashe abaturage mu iterambere ryabo.
Minisitiri yashimangiye ko Ishuri ry’Abayobozi ari uburyo bukomeye mu kubaka ubushobozi bw’abayobozi, no kubafasha guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage. Yibukije ko intego nyamukuru ari ugufasha abaturage kugira imibereho myiza, binyuze mu miyoborere ishingiye ku bufatanye, ubunyangamugayo n’ubwitange.