Minisitiri muri minisiteri y'ubuzima nsanzimana Sabin yagiriye uruzinduko mu bitaro bya Nyabikenke na Remera-Rukoma
Ku wa 18 Mutarama 2024, Minisitiri muri minisiteri y’ubuzima NSANZIMANA Sabin ari kumwe na Guverineri Kayitesi Alice ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga yasuye ikigo Nderabuzima n'Ibitaro bya Nyabikenke. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba imikorere n’imitangire ya serivise muri ibi bitaro. Nyuma yahuye n’abakozi b’ibitaro mu nama aho bunguranye ibitekerezo ndetse bamugezaho n’ibyifuzo bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi. Minisitiri mu ijambo rye yabasabye gukorana umurava ndetse abizeza ko bazafatanya gucyemura imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo.


kuri uwo munsi kandi, Minisitiri NSANZIMANA Sabin yasoreje uruzinduko rwe ku bitaro bya Remera-Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi.

