MINISITIRI GERALDINE YIFATANYIJE N’ABANYA KAMONYI MU MUGANDA WO GUTERA IFUMBIRE

Nyakubahwa minisitiri w’Ubuhinzi Madame MUKESHIMANA Geraldine ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo KAYITESI Alice n’inzego zitandukanye za leta, iz’igenga n’inzego z’umutekano bakoreye umuganda wihariye mu gishanga cya Gikoro gihinzemo ibigori, kikaba gikora ku Mirenge ya rukoma na Karama mu Karere ka Kamonyi, aho bifatanyije n’abaturage mu gutera ifumbire yo mu bwoko bwa DAP na Urea ku buso bwa hegitari 6.8, kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2022.

Muri iki gikorwa Abahinzi n’abayobozi, bishimiye ko n’ubwo igice kinini cy’igishanga bacyuhira bakoresheje uburyo buruhije bwo kuyora amazi n’ibikoresho bitandukanye byuhira, ariko ko binyuze muri koperative yabo COAMALEKA babashije kuzana uburyo bwa kijyambere bwo kuhira igice cy’igishanga, baboneraho gusaba leta kubunganira ngo babashe kugeza hose ubu buryo bwo kuhira bwa kijyambere kugira ngo bajye bahinga ibihe byose nta nkomyi y’ihindagurika ry’ikirere.

Abahinzi bijejwe ubufasha bwo kugeza umuriro aho koperative yabo ikorera uko ubushobozi buzagenda buboneka kugira ngo babashe kugira icyumba gikonjesha ibiribwa cyane cyane imboga baba bejeje mu rwego rwo kubirinda kwangirika.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yasabye abahinzi guhora bashishikajwe no kuzamura umusaruro, cyane cyane bitabira gukoresha ifumbire n’inyongeramusaruro, ndetse no gushyira imbere gahunda yo guhuza ubutaka, no kuvomerera imyaka, abizeza ko Leta izakomeza kubibafashamo.

Guverinoma y’u Rwanda imaze guha Akarere ka kamonyi kugeza ubu Toni 42 za UREA ndetse na Toni 29,9 za DAP mu rwego rwo gushyigikira ubuhinzi butanga umusaruro, kandi akaba ari na gahunda izakomereza n’ahandi hose mu gihugu, ibi abahinzi bakaba babyishimiye cyane, baboneraho no gushimira inkunga Leta ikomeza kubatera mu kongera umusaruro.

Inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano bari bitabiriye uyu muganda

Abaturage nabo bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi

Iki gishanga kingana na Hegitari 86 gifite uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kuvomerera n’ubwo butagera hose.

Abaturage n’abayobozi basoje umuganda bacinya akadiho bashimira inkunga Leta y’ubumwe idahwema kubatera mu rwego rwo kongera umusaruro.

Back