MINISITIRI BAYISENGE YASHIMYE UDUSHYA INTARA Y’AMAJYEPFO IKOMEJE KWEREKANA MU KUBAKA UMURYANGO
Mu nama ngarukamwaka Mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo isanzwe ihuza ubuyobozi bw’Intara, Uturere na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry‘Umuryango ndetse n’abashinzwe iterambere ry’umuryango mu Turere, yabaye kuri uyu wa 28 Mata 2022, mu Karere ka Muhanga, Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeanette yashimye kandi anyurwa n’udushya Intara y’Amajyepfo yagiye yerekana dukorwa n’Uturere mu kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi uteye imbere.

Muri iyi nama, buri Karere kagiye kagaragaza agashya bakoresha mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu miryango harimo nk’ihohoterwa ritandukanye, amakimbirane mu miryango, yaba ashingiye ku mitungo, ku ngeso n’ibindi, hanagaragazwa ibikwiye kwitabwaho ngo abana bakure neza barindwa imirire mibi n’igwingira.
Muri utu dushya hagaragajwe twinshi, ariko turebyemo nka 3 gusa twavuga nk’akitwa Mwirusenya duhari mu Karere ka Ruhango, aho imiryango ifite amakimbirane ihamagazwa mu tugoroba tw’imiryango ikagirwa inama ndetse abenshi bakaba barakemuye amakimbirane bagirana bakiyunga binyuze muri ubu buryo.
Rinda intesi nk’intango y’ejo ni gahunda ababyeyi muri Nyaruguru bakoresha mu gukangurira abantu bose kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’ikindi cyabangamira imikurire yabo myiza, kuko ari bo Rwanda rw’ahazaza.
Twanavuga kandi nka Nkundira nige, agashya ko muri Huye, aho ababyeyi bakusanyiriza hamwe imyaka, bakayijyana ku bigo by’amashuri aho abana biga, mu rwego rwo gutera inkunga gahunda yo kurira ku ishuri, ibi bikaba bigabanya umubare w’abana bata ishuri ndetse n’abiga nabi kuko iby’ingenzi byose baba babikura ku ishuri.
Utu dushya n’utundi turenga 30 ni two Nyakubahwa Minisitiri yahereyeho Ashima ingamba zihari zo gushyigikira iterambere ry’umuryango binyuze mu guhanga udushya, aboneraho gusaba abayobozi gukomeza guhora batekereza icyatuma umuryango ubaho utekanye kandi uteye imbere, kuko umuryango ari umusingi w’; iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Iyi nama yabaye ikaba ari mpuzabikorwa ngarukamwaka mu guteza imbere umuryango, itegurwa ku bufatanye bw’Intara, Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.