Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore muri Gacurabwenge, Kamonyi

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore muri Gacurabwenge, Kamonyi

Ku wa 8 Werurwe 2025,mu turere hose habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore,ufite insanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw'Agaciro." Ku rwego rw'Intara, uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Gacurabwenge, aho ibikorwa byatangijwe no gushyikiriza umubyeyi inzu nshya yubakiwe muri Gihinga. Byanashimangiwe no kumurika ibyo abagore bagezeho mu myaka ishize.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu

Mu ijambo rye, Bwana Niyongira Uziel , Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, yashimiye abagore ku ntambwe bamaze gutera mu guharanira iterambere ryabo ndetse n’iry’imiryango yabo. Yashimangiye ko ubuyobozi bw'akarere buzahora bushyigikira agaciro k'umugore, akaba umusingi w’imibereho myiza n'iterambere ry'umuryango.

Ubutumwa bwa Guverineri w'Intara

Guverineri w’Intara, Madamu Kayitesi Alice, mu butumwa bwe yagaragaje Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore nk'umwanya ukomeye wo kuzirikana ko abagore n’abakobwa ari umusingi w’iterambere rirambye. Yavuze ko abagore ari imbaraga zigize Igihugu kandi zibumbatiye ibisubizo bikenewe kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo z’iterambere.

Ni umunsi wagaragaje ubufatanye n’uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu gifite iterambere rirambye, bifasha mu gutuma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza. Uyu munsi wahaye abagore n'abaturage muri rusange icyerekezo cyo gukomeza guharanira agaciro kabo n'iry'igihugu cyabo. 

Back