Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu Bafite Ubumuga mu Ntara y'Amajyepfo
Ku ya 3 Ukuboza 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Madamu Kayisire Solange, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, n'Umuyobozi w'Akarere Ka nyaruguru bifatanyije n'abafatanyabikorwa n'abaturage kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu Bafite Ubumuga.
Mu kwizihiza uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Kuzamura Uruhare rw'Abafite Ubumuga, Twubaka Ejo Hazaza", amakoperative y'abafite ubumuga yamuritse ibyo amaze kugeraho ndetse yibutsa ko abafite ubumuga bafite umusanzu batanga mu iterambere ryabo n'igihugu.
Ubwo hizihizwaga umunsi w'abantu bafite ubumuga, Umunyamabanga wa Leta yashimiye ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho mu karere ka Nyaruguru kubera uruhare bagira mu gutanga uburezi bufite ireme kuburyo ishuri rigira n'abanyeshuri b'indashyikirwa mu bizamini bya Leta.
Mu kwizihiza uyu munsi w'abafite ubumuga kandi, abafite ubumuga bahawe inyunganira ngingo ndetse banizezwa ko Leta izakomeza kubitaho no kubafasha kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bashobora gukora biteze imbere. Uyu munsi kandi wizihijwe mu turere twose tugize Intara y’amajyepfo n’igihugu cyose muri Rusange .