Kwirinda Malaria ni inshingano ya buri wese

Ku wa 28 Ugushyingo 2023 i Nyanza  hateraniye inama iganira ku kurwanya Malaria mu byiciro bitandukanye ku rwego rw'Intara, yateguwe n'urugaga rw’imiryango itegamiye kuri Leta (Rwanda NGOs Folum ) rufatanyije n’ikigo gishinzwe ubuzima RBC .Yitabiriwe Kandi n'abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza ndetse n'abandi bayobozi b'ibyiciro bitandukanye nk'abafatanyabikorwa barimo abashinzwe uburezi, ubuhinzi,ubuzima... Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Guverineri Kayitese Alice.

Afungura iyi nama  guverineri Kayitesi yashimiye urugaga rw’imiryango itegamiye kuri Leta (Rwanda NGO Folum) ndetse na RBC  uruhare n'ubufatanye bagira mu kwita ku buzima bw'abanyarwanda barwanyiriza hamwe indwara nka Malaria.Guverineri yasoje  agira ati ‘‘Leta yacu yihaye intego yo gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose hakaba harimo kumurinda , gutuma agira imibereho myiza kandi akagira amahirwe angana n’aya mugenzi we ku byiza by’igihugu.Niyo mpamvu iyi gahunda yo kurwanya malaria ari imwe muri gahunda nyinshi zashyizweho ngo zishyire mu bikorwa icyo cyerekezo”.

abashinzwe inzego zitandukanye bitabiriye inama 

abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho 

Back