#Kwibuka32: hibutswe Abikorera Bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw'intara

Ku wa 21 Gicurasi 2025, ku Rwibutso rwa Ruhango, habereye umuhango wo kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw'Intara. Umushyitsi mukuru yari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Védaste Nshimiyimana, yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, abikorera, n’izindi nzego 

Umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku imva no kunamira abashyinguye ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango.  Ibiganiro byakurikiyeho byibanze ku gusigasira icyizere cy’abarokotse, kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu rwego rwo gushyigikira abarokotse, nyuma y’ibiganiro haremewe imiryango itandatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze buri muryango ugenerwa inka imwe. Iki gikorwa cyari kigamije  kongerera ubushobozi bw’imiryango yabarokotse no kubafasha kwiyubaka mu buryo burambye.

Abitabiriye umuhango barimo abayobozi b’inzego za leta, abikorera ndetse n’abaturage, basabwe kurangwa n'ubufatanye kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Back