#Kwibuka31:kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda ni igikorwa cyibutsa abanyarwanda bose uburemere bw’amateka yaranze igihugu

Mu Karere ka Nyanza habereye igikorwa cy’ingenzi cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, wazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyabaye ku wa 20 Mata 2025, cyitabirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, akaba ari na we wari umushyitsi mukuru ari kumwe na Guverineri madame Kayitesi Alice , Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, Intebe y’Inteko, Ambasaderi Masozera Robert, hamwe n’inzego z’umutekano, umuryango w’Umwamikazi, inshuti n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza.

Nyuma ya Misa yo kwibuka yabereye kuri GS Mater Dei, abayobozi n’umuryango w’Umwamikazi Rosalie Gicanda bakomereje urugendo rwo  kumwibuka basura aho aruhukiye ku musezero w'i Mwima. Bahashyize indabo ku musezero, banahavugira isengesho ry’icyubahiro.

Abitabiriye bakomereje igikorwa mu ngoro y'amateka y'abami mu Rukari ari ho gahunda zose zabereye. Mu ijambo rye ry'ikaze, Ambasaderi Masozera Robert yagaragaje ko guhitamo Ingoro y’Amateka y’Abami nk’ahabereye igikorwa cyo kwibuka bifite agaciro gakomeye, kuko ari ho Umwamikazi Rosalie Gicanda yabaye, akahubakira amateka ye nk’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda mbere y’uko ubwami bukurwaho. Yanavuze ko ari naho yavanwe bamwirukanye mu 1964 ajyanwa gutuzwa i Butare, aho yaje kwicirwa nabi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana Jean Damascene yagarutse ku mateka yihariye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uko Umwamikazi Rosalie Gicanda yibasiwe n’abakoroni b’Ababirigi n’uburyo bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Yibukije abitabiriye ko kwibuka ari uburyo bwo gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu karere, no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yavuze ko Kwibuka bidufasha guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda ni igikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, cyibutsa abanyarwanda bose uburemere bw’amateka yaranze igihugu, ariko bikanabashishikariza gukomeza kubaka ubumwe, kubungabunga amateka no guharanira ko habaho u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.

Back