Kwibuka31: itangizwa ry'Icyumweru cy’Icyunamo ku Rwibutso rwa Nyagisozi
Ku wa 7 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, hatangirijwe ku rwego rw’Intara icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango w’ingenzi wayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, afatanyije n’abayobozi batandukanye.
Iyi gahunda yatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rw’Akarere ka Nyanza, igikorwa cyakurikiwe no kunamira no gushyira indabyo ku Rwibutso rwa Nyagisozi-Kirambi, rushyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyagaragaje icyubahiro gikwiye abishwe bazira uko bavutse, ndetse n’ubushake bwo gukomeza kubungabunga amateka.
Mukakalisa Alphonsine, umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nyagisozi, yatanze ubuhamya bukomeye bw’inzira y’inzitane yanyuzemo, aho yahuye n’itotezwa n’ihigwa rikomeye kugeza ubwo yarokowe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi. Mu magambo ye, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku ruhare rukomeye mu kumufasha kwiyubaka no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.
Nyuma y’ibi bikorwa, hakurikiyeho ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryatambukijwe kuri televiziyo, rikomeza gushimangira agaciro ko kwibuka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Iki gikorwa cyibukije abitabiriye ko kwibuka ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubumwe n’ubwiyunge ari inkingi y’iterambere rirambye ry’igihugu.

