Kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda: urukundo n’ineza kuri buri wese nibyo byamurangaga
Ku wa 20 Mata 2026, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Umwamikazi Rosalie Gicanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye muri GSMater Dei, mu Karere ka Nyanza. Misa iyobowe na Mgr Jean Bosco Ntagungira, afatanyije na Mgr Philippe Rukamba, yibanze ku gusabira Umwamikazi no kuzirikana ubutwari n’ubupfura bwe.
Nyuma ya Misa, umuryango we, inshuti n’abayobozi batandukanye barimo minisitiri wa MINUBUMWE Dr.Bizimana Jean D'amascene ari kumwe na Guverineri madam KAYITESI Alice bakomereje aho atabarijwe i Mwima, mu Karere ka Nyanza, bashyira indabo ku musezero we ndetse bahavugira isengesho ryo kumusabira.
Nyuma, Abaturage b’Akarere ka Nyanza, umuryango n’inshuti z’Umwamikazi Rosalie Gicanda, bateraniye mu Rukali, mu Ngoro y’Amateka y’Abami, mu gikorwa cyo kwibuka uyu mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yishwe ku itariki nk’iyi, ku wa 20 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda ni igikorwa cy’ingenzi mu gusigasira amateka y’u Rwanda, kwibutsa urubyiruko indangagaciro z’ubupfura, urukundo n’ubwitange, ndetse no gukomeza guharanira ubumwe n’amahoro.
