KURWANYA COVID1 9, KWIKINGIZA, KWIHUTISHA ITERAMBERE NO GUHOZA UMUTURAGE KU ISONGA, INTEGO NYAMUKURU Z’URUGENDO RW’IMINSI IBIRI GATABAZI YAGIRIYE MU NTARA Y’AMAJYEPFO
Ku wa gatanu tariki ya 28 no ku wa gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiriye urugendo mu Ntara y’Amajyepfo aho yasuye Uturere twa Muhanga na Ruhango, mu ruzinduko rwe yasuye ibikorwaremezo bitandukanye, anakora ubukangurambaga bugamije kwikingiza no kurwanya icyorezo cya COVID19 muri rusange.

Mu Karere ka Muhanga yasuye ahazubakwa sitade Mpuzamahanga, n’ahazubakwa Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Murenge wa Shyogwe, ubu imirimo yo kwitegura ikaba igeze kure, harimo kubara no kwishyura abaturage ibikorwa byabo bizangizwa n’imirimo izahakorerwa, anaganira na bamwe muri bo, aho bashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera kubatekerezaho bakaba babazaniye iterambere n’ibikorwaremezo binini, abasaba kuzabibyaza umusaruro.
Yagize ati; “uburyo bwiza bwo kwitura Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uba ubazaniye ibi bikorwa, ni ukugira icyo mukura hano gifatika, mukavuga muti ibi bikorwa nabikuyemo inzu yanjye, nabikuyemo inzu, inka cyangwa se n’ikindi gikorwa cy’iterambere kandi turabizi musanzwe musobanutse muzabikora”. Yaboneyeho kubasaba gukomeza kwirinda COVID19 cyane cyane bitabira kwikingiza ndetse no gukurikiza andi mabwiriza yose y’ubwirinzi aba yashyizweho n’inzego zibishinzwe.
Yakomereje mu Karere ka Ruhango aho yasuye ibikorwa by’amajyambere Bihari n’ibiteganywa harimo, isoko ry’inka rya Ruhango, ibagiro rya kijyambere rifite ubushobozi bwo kubaga inka 100 ku munsi, umushinga wo kuvugurura urugo rwo kwa Yezu nyir’impuhwe, gare ya Ruhango, Kaminuza ya Gitwe ubu yongeye kwemererwa gukora, n’inzu y’urubyiruko yubatswe izwi nka Ruhango icyeye side view, asoza ku wa gatandatu asura Umudugudu w’icyitegererezo wa Buhoro.

Muri izi gahunda kandi yakoranye inama n’abayobozi ku Karere n’Imirenge igize Ruhango aho yabakanguriye Gushyira umuturage ku isonga, gutanga serivise nziza, kwirinda ruswa, itonesha n’akarengane, gukora akazi hagamijwe umusaruro, ndetse no guhorana imikorere n’imokoranire iboneye.
Yasabye abashoramari cyane cyane abibumbiye muri Ruhango Investment Company, kugira uruhare rufatika mu guhindura isura y’umujyi wa Ruhango, bagahera ku mbaraga zihari, ariko kandi bakihutisha ibikorwa kuko turi mu Rwanda rwihuta, ndetse n’abaturage benshi bakaba bakeneye serivise bazatanga, harimo ubucuruzi no guha urubyiruko akazi.

Asura Kaminuza ya Gitwe, yashimye ubumenyi buhatangirwa, Ashima ko bakoze ibishoboka bagakora ibyo bari basabwe bityo bakongera kwemererwa gukora maze abasaba gukomeza gutanga uburezi bufite ireme, akangurira abayobozi n’abanyeshuri kandi kuba aba mbere mu gukangurira abaturage kwikingiza COVID19, no gugfatanya n’abandi kurwanya ibihuha bivugwa ku nkingo, na bo bamwizeza kuba aba mbere mu gushishikariza abaturage izi gahunda.
Yasoje uruzinduko rwe ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama asura Umudugudu Ntangarugero wa Buhoro, aho nyuma yo kumva ishimwe ry’abawutuye bashimira iyi gahunda ya Perezida wa Repubulika yo gutuza abanyarwanda neza, yababwiye ko Perezida Paul Kagame adashaka ko hari umunyarwanda ubaho nka Mbarubukeye, maze abasaba gufata neza ibyo bikorwaremezo no kubibungabunga.
Ubuyobozi n’abaturage ba Ruhango bagaragaje ko urugendo nkúru rubongerera imbaraga no kubafasha kuvugurura imikorere, bavuga ko kandi biteguye gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe na Minisitiri, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo kugira umuturage ufite ubuzima bwiza, uteye imbere kandi utekanye.
