KU WA 07 MATA 2026 MU NTARA Y’AMAYEPFO HATANGIJWE KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ku wa 07 Mata 2026, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, mu Mudugudu wa Kamonyi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kamonyi kimwe n’ahandi hose mu gihugu, ukaba warahurije hamwe abaturage n’abayobozi mu rwego rwo gusigasira amateka no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Akayitesi Alice, yitabiriye uyu muhango, ari kumwe núbuyobozi  bw’akarere ka Kamonyi n’abandi baturutse mu bice bitandukanye. Ijambo rya Perezida wa Repubulika ryatambukijwe mu muhango, ryibanze ku mateka yaranze u Rwanda, ku rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside, ndetse no ku nshingano z’abanyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ryagaragaje ko kwibuka ari inshingano ikomeye yo gusigasira amateka no kurinda ko ibyabaye byasubira ukundi.

Ubuhamya bwatanzwe na MBONYINGABO Christophe, Umuyobozi wa CARSA, bwibanze ku mateka y’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, ndetse bugaragaza uko urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge rwatangiye. Yagarutse ku mbaraga z’abanyarwanda mu guharanira kubaka u Rwanda  rushingiye ku bumwe, ku kuri no ku mahoro, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza gusigasira amateka y’igihugu.

Back