ku rwego rw'Intara, Gutangiza ibizamini bya Leta byabereye muri Lycée de Nyanza
Guverineri Madame KAYITESI Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza yatangije ibizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, Amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange na TVET. ku rwego rw'Intara, Gutangiza ibyo bizamini byabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, muri Lycée de Nyanza, ahazakorera abanyeshuri 534 basoza icyiciro rusange, abasoza ayisumbuye n’ayisumbuye.

Ibi bizamini bizakorwa kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bikazakorerwa kuri site z’amashuri zitandukanye hirya no hino mu Ntara. Iby’uyu mwaka bifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere abiga amasomo y’Ubuforomo (Associate Nursing Program, ANP) bo mu bigo birindwi iyo gahunda yatangiriyemo, bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bwa mbere. Birimo Groupe Officiel de Butare kiri mu karere ka Huye ndetse na GS Kigeme kiri mu karere ka Nyaruguru.
Guverineri Madame KAYITESI Alice yashimiye abanyeshuri umurava bakoranye bakagera aho bemererwa gukora ibizamini bya leta, gusa yabasabye kwirinda igihunga no guhubuka ahubwo bakabanza gutekereza kuko aribyo bizatuma batsinda neza.
umuyobozi w'akarere Ka Nyanza
