Ku Munsi w’Intwari hatashywe ibikorwaremezo byatwaye arenga miliyoni 450 Frw
ku wa 01 Gashyantare 2025, Abatuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo, batashye ibikorwaremezo birimo isoko rya kijyambere ryuzuye ritwaye miliyoni 333 Frw n’ivuriro ry’ibanze ryuzuye ritwaye miliyoni zigera ku 120Frw, nk’uburyo bwo kwizihiza Umunsi w’Intwari wabaye ku wa 1 Gashyantare 2025.
Ni isoko rigezweho ndetse n’ivuriro biri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Abaturage bishimiye ko bije kuzamura imibereho myiza n’iterambere byabo.
Nyirabega Francine wo mu Mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Mukiza, mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko iri soko rigiye kubafasha guha agaciro ibihingwa byabo, guhahira ahafite isuku ndetse bigakorerwa hafi yabo kuko bakoraga ingendo ndende.
Uwera Marie Grace yunze mu rya mugenzi we ati “Iri soko rije kutwegereza ibicuruzwa hafi, ababishoboye na bo babonye amahirwe yo gucuruza. Ubundi twajyaga guhahira mu isoko ryo mu Kabuga, mu Murenge wa Mugombwa. Tuzajya duhahira hafi, tubashe kwiteza imbere.”
Ibi byishimo babisangiye n’abacuruzi bakoreraga muri iri soko ritarubakwa, aho nka Murangwa Joel yavuze ko baruhutse imvune zo guhora banika bananura ibicuruzwa kubera imvura cyangwa izuba ryinshi byabangirizaga ibyo bacuruza cyane ko isoko ryabo ritari risakaye.
Isoko rya kijyambere ab’i Gisagara bubakiwe rifite ibisima byo gucururizaho 280 n’ibindi byumba bizakoreshwa nk’amaduka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara w’ifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mukindo mu kwizihiza Umunsi w’Intwari yibukije abaturage ko ibikorwa by’iterambere bagenda begerezwa ari bo bagomba kubirinda bakabibyaza umusaruro, kugira ngo bizagirire akamaro n’abazabakomokaho.
NSHIMIYIMANA Védaste yagize Ati “Ibi bikorwa ni irindi terambere babonye, bakwiye kubisigasira ubundi bikarushaho kubafasha mu iterambere ryabo.”
Iri vuriro ry’ibanze rya Gitega rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 ku munsi. Rizajya ritangirwamo serivisi zisanzwe zitangwa n’amavuriro y’ibanze hakiyongeraho izo kuvura amenyo, amaso, kuboneza urubyaro no kubyaza.
