Ku bufatanye na COOPRORIZ Buri MUNYAMURYANGO afite inka yaguze kandi bizigamira arenga miliyoni 14.163 muri Ejo Heza BURI MWAKA !
Cooproriz Gatare yo mu karere ka Gisagara, umurenge wa Musha ihinga umuceri, yatangiye mu myaka ya 1990. Abantu bahingaga mu dutsinda twitwaga amashyirahamwe, bahinga agace gato cyane. Iryo tsinda ryagukaga uko imyaka yagiye ihita, indi igataha. Gusa mu mwaka wa 2009, mu kwezi kwa Gicurasi kuwa 27, niho yabonye ubuzima gatozi bw’ikigo gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA).
Umusaruro wagiye uboneka ku kigero gito mu myaka yabanje bitewe no kutamenya guhinga bikwiye. Ariko mu mwaka wa 2018, umusaruro wagiye wiyongera ugemurwa mu ruganda. Ubu iyi koperative isarura toni 6.5/ha.
Inyungu nayo yagiye iboneka cyane ijyanye n’umusaruro kuko amafaranga koperative ibona aturuka ku musaruro. Abanyamuryango ba Cooproriz Gatare ubu ni 1070 bakorera mu mirenge ya Gikonko na Musha, bahinga ku buso bwa ha 130. Abagabo ni 645 naho abagore ni 425. Bose biteje imbere.
Aba banyamuryango bose biteje imbere aho buri umwe afite inka yaguze binyuze mu bufatanye na koperative. Afite ubwizigame bwa Ejo Heza aho buri mwaka koperative ikusanya miliyoni 14 zizigamirwa abanyamuryango. Si ibyo gusa, gahunga nziza ya leta y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) ikorerwa mu matsinda, ndetse koperative igaha avance abadafite ubushobozi bw’ako kanya.
Abahinzi bifitiye ikigega cy’inyongeramusaruro aho miliyoni 26 zigize zituma batabura ifumbire kandi igatererwa igihe, imbuto z’indobanuro zigakoreshwa, imiti yica udukoko nayo irakoreshwa mu buryo bwo kongera umusaruro.
Muri rusange, abanyamuryango ba Cooproriz biteje imbere mu buryo bugaragara aho ku bufatanye n’ibigo by’imari, umuhinzi w’umuceri abona inguzanyo byoroshye bigatuma benshi mu rubyiruko bafite impushya zo gutwara batunga moto, zaba izikora taxi cyangwa izo gutemberaho.
Guverineri, Madame Kayitesi Alice, wasuye iyi koperative ku wa 07/01/2025, yasabye abanyamuryango ba Cooproriz Gatare guhera kuri byinshi bagezeho bakagera kure. Iyi koperative ikomeje kongera umusaruro no koroza inka buri munyamuryango uyirimo.
