Itorero Eglise Presbytérienne mu Rwanda (EPR) Remera-Rukoma ryatashye ibikorwa remezo by'iterambere ryagezeho mu myaka ine

Uyu munsi ku wa 13 Kanama Guverineri n'Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi  Dr. NAHAYO Sylvere  bifatanyije na Eglise Presbytérienne au Rwanda (EPR) Remera-Rukoma mu birori byo gutaha ibikorwa remezo by'iterambere iryo Torero ryagezeho mu myaka 4 ishize. (2020-2023) muri ibyo bikorwa harimo amashuri yashinzwe, amavuriro, ibikorwa bibyara inyungu, imishinga itegamiye kuri leta ifasha abatishoboye n’ibindi.

 Rev. Dr. Pascal BATARINGAYA  President wa Eglise Presbytérienne mu Rwanda (EPR) afashe ijambo, yatangiye abwira abari bateraniye aho ibikorwa byagezweho mu myaka 4 ishize, ibyo bikorwa birimo amashure yubatswe, imishinga ibyara inyungu ndetse n’indi itabyara inyungu ifasha abatishoboye,  nyuma yashimiye  abafatanyabikorwa b’Itorero barimo itorero ryunze ubumwe ry’Abadage ndetse n’andi Matorero, yashimiye leta kuba idahwema kuba hafi y’iri Torero. Yahaye impano ya Bibiliya. Guverineri wari uhagarariye  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Guverineri Kayitesi Alice wari uhagarariye minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibirori, yabanje gushimira abahagarariye amatorero ndetse n’abafatanya bikorwa ba  Eglise Presbytérienne. Guverineri yijeje iri Torero ubufasha  bacyenera kuri Leta kuko uruhare bagira mu guhindura imibereho y’abantu haba mu bushobozi ndetse no mu kwizera ari ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda.

Back