Intara y’Amajyepfo yihariye imishinga ibihumbi 3400 yose hamwe yatewe inkunga na BDF

Ku wa 12 Ukuboza 2024 Mu karere ka ‪Nyanza habereye inama itangiza  ubukangurambaga na ‪BDF bwo kumenyekanisha serivisi, bwiswe"BIRASHOBOKA na BDF". Ku rwego rw’Intara. iyi nama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye kuva ku rwego rw'Intara barimo PSF, RYAF, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu  n'abandi. 

Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka,yavuze  ko kuri ubu batangiye gukorera ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo abaturage by’umwihariko abagore nk’urubyiruko bamenye amahirwe ahari.

Agira ati “Icyo nabizeza ni uko ubu twatangiye ubukangurambaga bwo kubegera aho bari kugira ngo tubafashe gusobanukirwa gahunda tubafitiye, cyane cyane izijyanye n’ingwate tubaha zibafasha guhanga imirimo ibateza imbere, kandi bikaba no mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’abazi BDF na serivisi itanga, bakava kuri 71% twabonye mu bushakashatsi twakoze uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati “BDF inshingano zayo za mbere ni ugufasha ba rwiyemezamirimo abo ari bo bose kubona serivisi z’imari mu bufatanye dufitanye n’ibigo by’imari. Ariko dufite umwihariko ku bagore, urubyiruko n’abafite ubumuga. Nko ku ngwate ku bantu basanzwe dushobora kwishingira kugeza kuri 50% z’ingwate yafashe, ariko muri bya byiciro byihariye tugeza kuri 75%.”

BDF ni ikigo cyashyizweho mu 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.

Kuva yashingwa, ikorana na 98% y’ibigo by’imari byo mu Rwanda.

Mu mishinga 18,000 yatewe inkunga na BDF kuva yashingwa, yatwaye amafaranga angana na miliyali 191 Frw na miliyoni 600 Frw, naho miliyali 4 Frw na miliyoni 100 Frw akaba ari yo mafaranga yishyuwe ibigo by’imari ku mishinga yahombye.

Mu mishinga yose hamwe yatewe inkunga mu gihugu uko ari 18,000, Intara y’Amajyepfo ifitemo imishinga 3400 ingana na 19% yose hamwe, ikaba yaratwaye angana na miliyali 12 Frw na miliyoni 300 Frw, kuri miliyali 91 Frw yatanzwe ku mishinga yose, bingana na 11%.

Guverineri KAYITESI Alice afungura inama yabereye i Nyanza 

Back