Intara y'Amajyepfo y’ibutse abari abakozi n’abayobozi bayo bishwe muri Jenocide

Kuri uyu wa Gatanu ku biro by’Intara y'Amajyepfo habera igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba za Perefegitura Gitarama, Butare na Gikongoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. ubu ababashije kumenyekana bishwe ni 103. 

Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'aho rugeze rwiyubaka cyatanzwe na Hon. Senateur Nkurunziza Innocent yagaragajwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe hashingiwe kuri politiki mbi y'ubuyobozi bwariho mbere yayo bwaranzwe n'ivanguramoko.

By'umwihariko muri aya mateka hagaragajwe ko Intara y'Amajyepfo yo yagushije ishyano kuko ibikorwa byateguraga Jenoside ibyinshi byateguriwe muri iyi ntara.  Aha hakaba hagarukwa cyane ku byiswe amategeko 10 y'Abahutu. Muri iyi Ntara kandi  niho havukiye y'ikiswe PARMEHUTU yamamaje urwango ku Batutsi.

Madame MUKAMWIZA Gloriose wavuze mu izina ry'Abafite ababo bibutswe uyu munsi yashimiye Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo ku ruhare bagira bategura uyu munsi mu gusubiza agaciro ababo bambuwe, yashimiye kandi Inkotanyi zarokoye abicwaga zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME na Politike nziza igihugu gifite itarangwa n'ivangura iryo ariryo ryose

Mu buhamya bwatanzwe n’uwahoze ari perefe w’ícyahoze ari perefegitura ya Butare KAYIHURA Pierre Celestin yakomoje kwiyirukanwa ry’Abatutsi mu mashuri no mu mirimo ya Leta, nabyo aya mateka agaragaza ko byatangiriye muri iyi ntara y'Amajyepfo ndetse n'iyicwa ry'Abatutsi ryabaye mu mwaka wa 1964 ku Gikongoro.

Mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, icyo gihe nabwo mu bagize leta yiyise iy'abatabazi harimo benshi bo mu Ntara y'Amajyepfo ku isonga yari iyobowe na Sindukubwabo Theodore wari Perezida.

Nyuma y'uko ingabo zari iza RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside, u Rwanda rwariyubatse haba mu mutekano, ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse no mu bukungu.

Mwijambo Guverineri nk’umushyitsi mukuru yagejeje kubitabiriye uyu muhango yagize ati ‘’Aba twibutse uyu munsi, bakoreraga igihugu mu nshingano zitandukanye nk’uko twabyibukijwe n’abadusomeye  amazina bakaza kwamburwa ubuzima muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi, hatitawe ku kamaro baribafitiye Igihugu, bazizwa gusa uko bavutse kandi nta ruhare bagize mu kubihitamo. Twaje rero kubasubiza agaciro bambuwe” yakomeje agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni imbuto y’imiyoborere mibi,  yubakiye kuri politiki y’urwango, ikinyoma, irondabwoko n’irondakarere, byabibwe n’ubutegetsi bubi bwa mbere ya Jenoside. Guverineri yasoje ijambo rye ashimira abitabiriye umuhango.

Umuhango wasojwe no Gushyira indabo ku Ibuye ryanditseho amazina yabishwe muri Genocide.

Back