Gukomeza Kubungabunga Ibikorwaremezo by’Imihanda mu Ntara y’Amajyepfo ni inshingano za buri wese.
Ku wa 08 Gicurasi 2025, ku biro by’Intara y’Amajyepfo habereye inama iganira ku byavuye mu igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Imihanda (RTDA) ku kibazo cy’imbago z’imihanda, kwangiza ibyapa by’umuhanda, no kubaka mu buryo budasanzwe. Iyi nama yari igamije gushaka uburyo bwo gukosora no gukumira ibi bibazo kugira ngo imihanda yitabweho binyuze mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye no kubaka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yayoboye iyi nama afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara, ACP Désiré Twizere. Abitabiriye inama barimo abayobozi bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa OSC, ushinzwe igenamigambi, ndetse n’Umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa by’Ubwubatsi mu Karere.
Iri genzura ryakozwe na RTDA ryagaragaje ko hari ibibazo bikomeye bijyanye no kubaka mu buryo butemewe hafi y’imihanda, ndetse no kwangiza ibyapa bigaragaza amakuru y’umuhanda. Ibi bibazo byagaragajwe nk’ibibangamira iterambere ry’imijyi n’imiturire ndetse bikaba bishobora gutera impanuka zituruka ku kudatanga amakuru akwiye ku mihanda.
Abari mu nama bagaragaje ko hakenewe ingamba nshya zo gukumira ibikorwa byo kwangiza imihanda, zirimo gukangurira abaturage kubahiriza amategeko ajyanye n’imbago z’imihanda no kwirinda kwangiza ibyapa by’umuhanda. Hanashyizweho ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe ingamba zo gukemura ibi bibazo binyuze mu gukaza igenzura no gukurikirana abagaragayeho kwangiza imihanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro ko kubahiriza imbago z’imihanda. Yasabye abayobozi b’uturere gukurikirana no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira kwangiza imihanda mu buryo buhamye.

ACP Désiré Twizere, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara, yagaragaje ko Polisi izakomeza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo hajye habaho ubugenzuzi buhoraho bw’imihanda n’ibikorwa remezo byayo. Yagarutse ku gukaza ibihano ku bantu bagaragayeho kwangiza ibyapa cyangwa kubaka mu buryo butemewe.

