Inama yaganiriye ku Ingamba zo Kurinda Ibikorwaremezo mu Ntara y’Amajyepfo

Ku wa 13 Gashyantare 2025, ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, hateguwe inama yabereye ku biro by’Intara igamije gushakira hamwe ingamba zo kurinda no gukumira kwangiza ibikorwaremezo. Ibikorwaremezo byibanzweho muri iyi nama ni amashanyarazi, imihanda n’amazi, bikomeje kwibasirwa. 

Iyi nama yatumiwemo abayobozi b’uturere two mu Ntara, abashinzwe umutekano b’uturere (DPCs), ndetse n’abahagarariye REG na WASAC mu Ntara. Yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Vedaste Nshimiyimana, afatanyije na CP Jean Bosco Kabera, ushinzwe ibikorwa remezo muri Polisi y’u Rwanda, ndetse na ACP Twizere Desire, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.

Abitabiriye inama basobanuriwe uburyo ibikorwaremezo byangizwa n’abajura cyangwa abakora ubucuruzi butemewe. Hanagarutswe ku buryo amakuru ajyanye n’ubu bujura yahanahanwa hagamijwe gukaza ingamba zikumira icyangirika. Mu byagarutsweho kandi harimo gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe ndetse no gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo ibikorwa remezo bikomeze kwitabwaho no kurindwa kwangirika.

Abitabiriye bashimangiye ko ubufatanye hagati y’inzego zose, guhanahana amakuru neza, no gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye bizatanga umusaruro mu kurinda aya mashanyarazi, imihanda n’amazi, kugira ngo birusheho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.

Back