Inama ku Isuzumamigendekere y’Amatora ya Perezida wa Repubulika, Abadepite n’Abasenateri mu Ntara y’Amajyepfo

Ku wa 26 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Muhanga habereye inama iganira  ku isuzumamigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika, Abadepite n’Abasenateri mu Ntara y’Amajyepfo. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano,izabagore,urubyiruko , NCPD ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara NSHIMIYIMANA Védaste yashimiye Komisiyo y’Amatora n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare rufatika bagize kugira ngo amatora agende neza mu Ntara y’Amajyepfo. Yabijeje ubufatanye buhoraho mu bikorwa by’amatora, anashimira uburyo amatora yagenze neza mu gihe cyashize. Komiseri muri Komisiyo y’Amatora ukurikirana Intara y’Amajyepfo yashimiye ubuyobozi bw’Intara, Uturere, Abafatanyabikorwa ndetse n’Abaturage b’Intara y’Amajyepfo ku ruhare rwabo mu matora ya Perezida wa Repubulika, Abadepite n’Abasenateri. Yagaragaje ko ubufatanye bwabo ari ingenzi mu gutuma amatora agenda neza kandi mu mucyo.

Iyi nama yari igamije gusuzuma uko amatora yagenze, kureba ibyakozwe neza ndetse no gukosora ibitaragenze neza kugira ngo amatora ataha azagende neza kurushaho. Abitabiriye inama basabwe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gutegura amatora, gukangurira abaturage kwitabira amatora no kubaha amakuru ahagije ku bijyanye n’amatora.

Mu gusoza inama, abitabiriye basabwe gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo amatora ataha azagende neza kandi mu mucyo, bityo bigatuma abaturage bagira icyizere mu buyobozi bwabo no mu matora muri rusange. Iyi nama yasize urwibutso rwiza ku bayitabiriye, ikomeza gusigasira umuco wo gukorera hamwe no kwimakaza demokarasi mu Ntara y’Amajyepfo.

Back